00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye kongera ishoramari muri Amerika

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 7 August 2025 saa 03:18
Yasuwe :

Perezida Donald Trump yatangaje ko Sosiyete ikora ibikoresho by’ikoranabuhanga ya Apple igiye gushora miliyari 100$ ziyongera kuri miliyari 500$ yaherukaga gushora mu gucukura amabuye no kuyatunganya, mbere y’uko akoreshwa mu bikoresho byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi Trump yabigarutseho ku wa 6 Kanama 2025, ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Apple, Tim Cook, aho yagaragaje ko ari bwo bwa mbere uru ruganda rushoye imari nyinshi muri Amerika.

Ati “Apple igiye gushora amafaranga menshi mu ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga byayo muri Amerika ndetse igiye no kubaka uruganda ruzajya rukora ‘Iphone’ muri Leta ya Kentucky."

Muri Gashyantare 2025, ni bwo Apple yatangaje ko igiye gushora miliyari 500$ mu gucukura no gutunganya amabuye akoreshwa mu bikoresho byayo muri Amerika, muri gahunda yo kongera ishoramari ryayo muri iki gihugu ndetse ko n’abantu barenga ibihumbi 20 bazabonamo akazi.

Umuyobozi wa Apple, Tim Cook, yavuze ko mu 2025, inganda zo muri Amerika zishobora gukora ’chips’ zirenga miliyari 19 mu gihugu hose.

Ati “Uyu mwaka gusa, inganda 24 zo muri Leta 12 zo muri Amerika zishobora gukora udukoresho dushyirwa mu bikoresho by’ikoranabuhanga turenga miliyari 19.”

Apple igiye kongera ishoramari muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages