MotionVFX ni sosiyete y'ikoranabuhanga yibanda ku gukora ibikoresho by'inyongera byifashishwa muri porogaramu za mudasobwa [plugins], inyandikorugero z'amashusho [templates], ndetse n'amashusho yihariye [motion graphics] byifashishwa muri porogaramu zitunganya amashusho nka Final Cut Pro, Adobe Premiere Pro n’izindi.
Nubwo agaciro k'amafaranga yishyuwe katatangajwe, iyi gahunda igamije guhuza serivisi za MotionVFX n'izindi porogaramu za Apple kugira ngo ibashe guhangana neza na Adobe Creative Cloud suite.
Kuri ubu, MotionVFX itanga uburyo bwo kwishyura serivisi zayo buri gihe runaka ku giciro gitangirira kuri 29$ ku kwezi.
Iyi ntambwe yitezweho gukururira abantu benshi gukoresha Creator Studio ya Apple, yatangijwe muri Mutarama uyu mwaka.
Creator Studio isaba kwishyura 12,99$ ku kwezi cyangwa 129$ ku mwaka, ukaba wakoresha porogaramu esheshatu zifasha mu gutunganya ibintu bitandukanye nk’amashusho cyangwa indirimbo zirimo Final Cut Pro ndetse na Logic Pro, hakiyongeraho n’izindi porogaramu ziboneka muri iWork apps.
Binyuze mu kongerera ubushobozi porogaramu itanga, Apple ikomeje guteza imbere ishami ryayo rya serivisi riyinjiriza inyungu nyinshi.
Mu mwaka w'ingengo y'imari ushize, ishami rya serivisi ryihariye 26% by’inyungu yose iyi sosiyete yagize, bigaragaza izamuka rikomeye ugereranyije n'ijanisha rya 8,5% ryatangajwe mu 2015.






Ibitekerezo 0