Epic ikaba itubahirije amategeko agenga ububiko bwa Apple, ikemerera abayikoresha kwishyura ako kanya ku giciro cyo hasi kugira ngo bagire iby’inyongera babona kuri Application.
Apple ikaba yamaze gukura umukino wa Fortnite mu bubiko bwayo. Uyu mukino ukaba warakinwe n’abarenga miliyoni 250 ku Isi yose mu 2019.
Kuri ubu abakoresha Apple ntibakibasha kumanura (download) uriya mukino cyangwa indi ya Epic Games, mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga bya Apple bikoresha iOS.
Muri iki cyumweru Urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika rwamaganiye kure urubanza rw’itsinda ritegura iyo mikino (Epic Games) ruvuga ko kwirukanwa na Apple ari igikomere yayishyizeho ku bw’inyungu zayo.
Nubwo Fortnite yakuwe muri App Store, indi mikino ya Epic Games nka Battle Breakers na Infinity Blade Stickers iracyari muri App Store.
Ku bamaze kumanura Fortnite muri iPhone cyangwa iPad bashobora gukomeza gukina uyu mukino ariko igice gishya cyawo ntabwo bashobora kukibona kuko bidakunda kukijyanisha n’igihe (update).
Fortnite yanyuranyije n’amabwiriza ya App Store guhera tariki 13 Kanama, ubwo yatangizaga uburyo bwo kwishyura bitanyuze kuri Apple ahubwo bigahita bigera kuri Epic Games ako kanya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!