Mu kirego cyatanzwe mu rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Apple ivuga ko OpenAI, abakozi bayo babiri na io Products, ikigo cyashinzwe na Jony Ive wahoze ari umuyobozi ukomeye muri Apple; bagize uruhare mu kwiba amakuru ajyanye n’iterambere ry’ibicuruzwa byayo.
Apple ivuga ko nibura abakozi babiri bayo bamaze igihe bayikorera, Chang Liu na Tang Yew Tan, bagiye muri OpenAI bafite amakuru y’imbere. Iki kigo kivuga ko hari n’abakozi bohererezaga amakuru ya Apple kuri email zabo bwite mbere yo kugenda.
OpenAI yavuze ko idakeneye amabanga y’ibindi bigo, ivuga ko iri gusuzuma ikirego cya Apple kandi ko ishyize imbere guhanga ikoranabuhanga rifasha abantu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!