Umwami wa Arabia Saudite Salman akaba yavuze ko ibyabaye ariryo sanganya rikomeye ribaye mu uyu mutambagiro mu myaka 25 ishize, kuko nibura abagera kuri 863 bakomeretse.
Ibi byatumye asaba ko hasubirwamo imyiteguro y’uyu mutambagiro. Hamaze kubaho umubyigano nibura inshuro esheshatu mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu ubera i Maka buri mwaka, ukaba uhitana benshi ku buryo byaherukaga kuba mu 1990 aho abagera ku 1426 baguye muri uyu mutambagiro.
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon na Leta zunze ubumwe z’Amerika bihanganishije imiryango y’abapfiriye muri uyu mutambagiro.
Ni inshingano ku bayisilamu bishoboye gukora uyu mutambagiro nk’uko biri mu nkingi eshanu z’ibanze mu byo Islamu yubakiyeho. Imihango ihakorerwa ifatwa nk’igikorwa kirushaho kweza roho no gukuza ubuvandimwe bw’Abayisilamu.



















TANGA IGITEKEREZO