00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabia Saudite: Ali Mohammed aracibwa umutwe azira kwigaragambya ku bwami

Yanditswe na

Mihigo J.B

Kuya 24 September 2015 saa 10:00
Yasuwe :

Umuhungu witwa Ali Mohammed al-Nimr yakatiwe urwo gupfa azira kwigaragambya ku bwami bwa Arabia Saudite, aho ashobora gucibwa umutwe kuri uyu wa kane tariki ya 24 Nzeli 2015.

Muri icyo gihugu cyanamaze gufata ubuyobozi bw’ inama y’ Umuryango w’ abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu, kwigaragambya wamagana ubutegetsi ni icyaha gishobora kugucisha umutwe.

France 24 ivuga ko Ali Mohammed al-Nimr yigaga mu mashuli yisumbuye ubwo yafashwe afite imyaka 17 muri 2012, ashinjwa kwitabira imyigaragambyo ahitwa i Qatif, ni mu burasirazuba bw’ ubwami bw’ aba Wahhabite, hari mu gihe cy’ inkundura yahiritse ubutegetsi bw’ibihugu byinshi mu barabu.

Impuguke nyinshi z’ Umuryango w’ abibumbye ku burenganzira bwa muntu zari zasabye Arabia Saudite kutamuha icyo gihano.

Umwishywa wa Ali Mohammed utavuga rumwe n’ ubutegetsi, mu 2014 yakatiwe urwo gupfa ashinjwa gusuzugura ubutegetsi no gutunga intwaro, anashinjwa n’ ubuyobozi kugaba igitero ku bapolisi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages