Basmah w’imyaka 57 wari usanzwe ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, yatawe muri yombi muri Werurwe 2019, akaba yafunguwe kuri uyu wa 6 Mutarama 2022.
Ibihuha byagiye bivugwa nyuma y’ifungwa rye byagaragaza ko yafungiwe kwerura agatanga ibitekerezo bye ku bibazo biri muri iki gihugu birimo gufata nabi abagore, guhindura itegeko nshinga n’ibindi.
Yaba umuryango wa Basmah na we ubwe bandikiye ubwami buriho buyobowe n’umuvandimwe wa se, umwami Salman n’umuhungu we uzamusimbura ku ngoma, Mohammed bin Salman ko bamurenganura agafungurwa ndetse agahabwa imiti kuko yafunzwe yitegura kujya kwivuza mu Busuwisi.
Bivugwa ko ubu Basmah n’umukobwa we batashye bari mu rugo rwabo i Jeddah ndetse ko nubwo arwaye nta kibazo gikomeye yahuye nacyo.
Igikomangoma Basmah niwe mwana muto mu bana b’umwami Saud wayoboye Arabie Sauodite kuva mu 1953 kugeza mu 1964, akaba yari umuvandimwe w’umwami uriho Salman.





Ibitekerezo 0