Umukozi wo mu rugo wo muri Arabie Saoudite ukomoka muri Ethiopia yaciwe umutwe ku wa kabiri ku ya 9 Ukuboza 2014 kuko yishe umwana w’imyaka itatu amuteye icyuma inshuro 30 amusanze aryamye ku buriri bw’ababyeyi be.
Ikinyamakuru Afrique Quotidien kivuga ko Minisitiri w’Ubutabera muri Arabie Saoudite yemeje ko Khadija bent Mohamed Issa yishwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo guhotora.
Khadidja yateye umwana wa shebuja icyuma inshuro 30 kugeza apfuye ahita atoroka ariko birangira afashwe.
2,4 % by’abakozi bo mu ngo bo muri Arabia Soudite ni abanyamahanga.
Uwo Khadidja abaye uwa 78 uciwe umutwe muri Arabia Soudite kuva uyu mwaka watangira. Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu itewe impungenge n’ubwiyongere bw’abacibwa umutwe muri icyo gihugu.
Mu cyumweru gishize, undi mukozi wo mu rugo yakatiwe gufungwa imyaka 15 ahamwe n’icyaha cyo gukorera iyicarubozo umwana yari ashinzwe kurera.



















TANGA IGITEKEREZO