Minisiteri y’Ingufu ya Arabie Saoudite yatangaje ko uwo muyoboro wafunzwe mu kwirinda ko haba ibindi byago, mu gihe hakomeje gusuzumwa ingano y’ibyangiritse no kureba niba ushobora kongera gukoreshwa.
Amakuru yatanzwe n’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika agaragaza ko bimwe mu byibasiwe ari stations zifasha gusunika peteroli muri uwo muyoboro. Amafoto yafashwe n’ibyogajuru agaragaza ahantu hamwe hangiritse bikomeye kubera inkongi, naho ahandi hagaragara umwotsi mwinshi.
Arabie Saoudite yavuze ko igitero cyagabwe na drones nyinshi zaturutse muri Iraq, kigakomerekeramo abantu kandi kigateza ibyangiritse bitandukanye.
Nubwo kugeza ubu hataramenyekana neza uwagiteguye, Riyadh yatangaje ko itarahita isubiza mu rwego rwa gisirikare, nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe wa Iraq asabye guhabwa umwanya wo gukurikirana abagabye icyo gitero no gukumira ko ubutaka bwa Iraq bwongera gukoreshwa mu kugaba ibitero ku bihugu bituranyi.
Guverinoma ya Iraq na yo yamaganye icyo gitero, itangaza ko yatangije iperereza ryihutirwa kandi ko itazemera ko ubutaka cyangwa ikirere cyayo bikoreshwa mu kugaba ibitero kuri Arabie Saoudite.
East-West Pipeline ifite uruhare rukomeye cyane muri iki gihe. Kuva intambara ya Amerika na Iran yatangira, Arabie Saoudite yatangiye kunyuzamo hafi utugunguru miliyoni eshanu za peteroli ku munsi, aho kuyinyuza mu Kigobe cya Persie, nyuma y’uko Iran ifunze cyane inzira y’umuhora wa Hormuz. Iyo peteroli ijyanwa ku cyambu cya Yanbu ku Nyanja Itukura.
Icyakora, n’iyi nzira yo ku Nyanja Itukura iri mu bibazo, kuko abarwanyi b’Abahouthi batangaje ko bashobora kwibasira ubwato bwa Arabie Saoudite anyura muri Bab al-Mandeb.
Iki gitero kibaye mu gihe isoko rya peteroli ku Isi rikomeje guhungabana kubera intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati. Muri iki cyumweru, igiciro cy’akagunguru ka peteroli cyarenze 100$, mu gihe Arabie Saoudite yanatangaje ko umusaruro wayo wa peteroli wagabanutse ukagera ku rwego rwo hasi cyane rutari rwabaho kuva mu 1990.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!