Ibi byatangajwe ku wa 15 Ukuboza 2025 n’ikinyamakuru cya AFP.
Iyi mibare kandi ishimangirwa na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu gihugu yo muri iki gihugu iherutse gutangaza ko abantu batatu biciye Umunya-Sudani muri iki gihugu bishwe.
Bumwe mu buryo bukoreshwa mu gushyira iki gihano mu bikorwa ni ugucibwa umutwe, kuraswa, cyangwa guterwa amabuye, byose bikorerwa mu ruhame.
Iki gihano gikunze guhabwa abantu bakoze ibyaha birimo gufata ku ngufu cyangwa gusambanya abana, ibyaha by’iterabwoba, ibyaha bijyanye n’ibiyobyabwenge, ubwicanyi, no guhindura idini.
Kugeza ubu Arabie saoudite iri mu bihugu bike bigikoresha igihano cy’urupfu mu mategeko mpanabyaha yabyo aho ibindi birimo nk’u Bushinwa, Iraq, Korea ya Ruguru, Vietnam n’ibindi bigera kuri 50.
Ni mu gihe ibindi bihugu birenga 100 byamaze gukura iki gihano mu mategeko yabyo birimo n’u Rwanda rwagikuyeho ku wa 25 Nyakanga 2007.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!