Abantu babiri baheruka guhabwa iki gihano banyonzwe ku wa Mbere tariki 4 Kanama 2025. Abanyonzwe mu minsi itatu ni 17.
Babiri bishwe bari abaturage ba Arabie Saudite bahamijwe iterabwoba, mu gihe abandi 15 ari abanyamahanga bahamijwe ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge.
Kunyonga umubare munini nk’uyu w’abantu muri Arabie Saudite byaherukaga muri Werurwe mu 2022, ubwo hicwaga abantu 81 mu munsi umwe.
Ibigo biharanira uburenganzira bwa muntu bikomeje kunenga iyi gahunda by’umwihariko kubera umubare munini w’abanyamahanga bicwa muri iki gihugu.
Leta yasobanuye ko ibi bikorwa nyuma yo gusesengura amategeko yose, kandi bigakorwa hagamije guca ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge n’umutekano muri rusange.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!