00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AU yagizwe Umunyamuryango wa G20

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 9 September 2023 saa 11:45
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wagizwe Umunyamuryango uhoraho wa G20, ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi. Ni umwanzuro watangarijwe mu nama iri kubera mu Buhinde.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko kwemerera AU muri G20 bizatuma imikorere y’iri huriro ikomeza gukomera kurushaho.

Nyuma y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, uwa Afurika Yunze Ubumwe ni uwa kabiri winjiye muri G20.

Perezida wa Comores unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Azali Assoumani, yavuze ko anyuzwe no kuba AU igizwe Umunyamuryango wa G20, ashimira n’ibihugu bigize iri huriro ku bufasha byagiye biha bimwe na bimwe bya Afurika.

G20 yari isanzwe igizwe n’ibihugu birimo Argentine, Australie, Brésil, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesie, u Butaliyani, Korea y’Epfo, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Soaudite, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Byari ibyishimo ubwo AU yemezwaga nk’Umunyamuryango uhoraho wa G20

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages