Imibare yagejejwe ku Kanama kahawe inshingano zo gukurikirana ikibazo cy’abana bafashwe ku ngufu n’abihaye Imana kuwa 6 Gashyantare 2017 igaragaza ko iyi 7% ari iya abapadiri bari kuri uyu murimo hagati ya 1950-2010.
Iperereza ryatangiye mu 2013 kandi ryasanze ibibazo 4 444 by’abana bafashwe ku ngufu byaragejejwe ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika muri Australia ariko ntiyagira icyo ibikoraho.
Umunyamategeko Gail Furness wari ukuriye komisiyo yakoze iperereza yavuze ko kandi uretse kuba mu gihugu hose 7% aribo bakekwaho ibi byaha, hari za diyosezi zagaragarayemo abagera kuri 15%.
Le Monde dukesha iyi nkuru ivuga ko impuzandengo y’imyaka y’abana bafashwe ku ngufu ari 10 ku bakobwa na 11 ku bahungu mu gihe mu bantu 1880 bagiye bashinjwa ibi byaha, 90% ari abagabo.
Furness avuga ko nubwo abana bakorerwaga iri hohoterwa babigezaga ku buyobozi bwa kiliziya aho kurengerwa harimo abahabwaga ibihano n’aho abashinjwa bakimurirwa ahandi.
Ati “Paruwasi n’imiryango boherezwagamo ntacyo babaga bazi ku mateka y’ahahise habo. Dosiye zibyo bakoze ntizabikwaga ahubwo barazijugunyaga. Ibanga ryabikwaga bikomeye, ibimenyetso bigasibangana.”
Umuryango w’aba- Frères de Saint Jean de Dieu ni umwe mu miryango ikekwaho kugira abapadiri benshi bafashe abana ku ngufu, kuko abagera kuri 40% bashyizwe mu majwi n’ababajijwe mu gihe cy’iperereza.
Mu bahaswe ibibazo muri iri perereza harimo n’Ushinzwe ubukungu i Vatican, George Pell nawe wigeze gushinjwa gufata abana ku ngufu ubwo yari Umuyobozi wa paruwasi ya Sydney mu 2002; ibikorwa ariko we ahakana.
Ibyaha byo gufata abana ku ngufu byatangiye kuvugwa muri Kiliziya Gatolika mu mpera z’ikinyejana cya 20 ariko bihabwa agaciro cyane mu 2000 aho bamwe mu bapadiri n’abihayimana batangiye kugezwa imbere y’ubutabera.




Ibitekerezo 0