00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia ihangayikishijwe n’ibihe bikomeye by’inkongi z’umuriro

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 21 October 2013 saa 09:05
Yasuwe :

Guverinoma ya Australia ihangayikishijwe n’ibihe bikomeye ku gihugu, aho ibyatsi n’amashyamba byibasirwa n’inkongi z’umuriro zigahitana abaturage batari bake, abandi bagasigara iheruheru.
Nk’uko tubikesha BBC, amezi y’inkongi z’imiriro ziba zitezwe mu gihe cy’izuba ryinshi gitangira mu kwezi k’Ukuboza kikagera muri Gashyantare.
Abashinzwe guhangana n’ikongi z’umuriro muri iki gihugu, batangaza ko inkogi zitezwe zishobora kuzaba mbi cyane, kandi zishobora no gutangira kare, hagendewe ku (…)

Guverinoma ya Australia ihangayikishijwe n’ibihe bikomeye ku gihugu, aho ibyatsi n’amashyamba byibasirwa n’inkongi z’umuriro zigahitana abaturage batari bake, abandi bagasigara iheruheru.

Nk’uko tubikesha BBC, amezi y’inkongi z’imiriro ziba zitezwe mu gihe cy’izuba ryinshi gitangira mu kwezi k’Ukuboza kikagera muri Gashyantare.

Abashinzwe guhangana n’ikongi z’umuriro muri iki gihugu, batangaza ko inkogi zitezwe zishobora kuzaba mbi cyane, kandi zishobora no gutangira kare, hagendewe ku nkongi zibasiye agace ka New South Wales/NSW muri Nzeri.

Ibi bituma abashinzwe kuzimya inkongi z’umuriro bateganya uduce dutatu tw’umujyi wa Lithgow mu misozi y’ubururu (Blue Mountains), dushobora kwibasirwa n’inkongi zikaze guhera muri iki cyumweru dutangiye.

Biteganyijwe ko Blue Mountains niharamuka hafashwe hashobora guhita hakongeza umusozi wa Victoria. NSW na ho haravugwa ko ibintu bigiye kudogera muri ibi bihe by’impeshyi byatangiye kare.

Impamvi zikunze gutera inkongi nk’izi z’umuriro zishamikira kuri ibi bihe by’impeshyi kubera ko ibyatse n’ibiti biba bitagitoshye.

Zishobora guturuka ku rumuri rikabije rw’imirabyo, insinga z’amashanyarazi, n’ibyakomokaho umuriro birimo itabi rijugunywe ritajimijwe, cyangwa se gutwika amashyamba byemewe bishobora kurengera.

Amateka y’inkongi z’umuriro muri iki gihugu amaze kuba akarande. Muri Mutarama uyu muwaka wa 2013, ibice bya NSW naTasmania byibasiwe n’umuriro wahitanye inzu zitabarika.

Tariki ya 7 Gashyantare 2009 inkongi yahitanye abasaga 170 inzu ibihumbi zirakongoka, muri Victoria.

Ku ya 16 Gashyantare 1983 habaye inkongi 200 zimura abantu muri Victoria no mu majyepfo ya Australia. Izi zo zishe abasaga 75.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages