00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australia:Impungenge ku bushyuhe bushobora kugira ingaruka ku barenga miliyoni 1,5

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 15 September 2025 saa 05:50
Yasuwe :

Raporo y’Ikigo gishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere muri Australia yagaragaje ko imihindagurikire y’ibihe ishobora kuzashyira mu kaga Abanya-Australia bagera kuri miliyoni 1,5 bitarenze mu 2050.

Ni raporo yiswe Australia’s National Climate Risk Assessment yasohotse ku bufatanye n’Ikigo cya Leta gishinzwe Imihindagurikire y’Ikirere, Ingufu, Ibidukikije n’Amazi ( DCCEEW).

Iyi raporo igaragaza ko Abanya-Australia batuye mu duce twegereye ku nkombe z’inyanja ari bo bashobora kuzahura cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Isesengura rya mbere ryakozwe ku byago by’imihindagurikire y’ikirere muri Australia, ryagaragaje ko biziyongera kandi bizaba bikomeye cyane kuko bizaba birimo imyuzure, imiyaga ikaze, ubushyuhe bukabije, amapfa n’inkongi z’umuriro.

Minisitiri Ushinzwe Imihindagurikire y’Ikirere muri Australia, Chris Bowen, yavuze ko uko Abanya-Australia bari kwirinda ingaruka nto z’Imihindagurikire y’Ikirere ari byo bizabafasha guhangana n’ingaruka zikomeye mu myaka iri imbere.

Ati “Abanya-Australia batangiye kwiga kubana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere uyu munsi, ariko biragaragara ko buri ngano y’ubushyuhe tubasha kwirinda ubu izadufasha kwirinda ingaruka zikomeye mu myaka iri imbere.”

Umuyobozi Mukuru w’Inama yiga ku bijyanye n’Imihindagurikire y’Ikirere, Amanda McKenzie, yavuze ko ibyagaragajwe na raporo biteye ubwoba, asaba leta gufata ingamba zo guhangana n’ibihumanya ikirere ku kigero cyo hejuru.

Agira ati “Australia ntiyakwihanganira gukoresha ingamba zidafite ingufu mu gihe amakuru agaragaza ko igihe cyose dutinda kugabanya imyuka ihumanya ikirere mu buryo buboneye kandi burambye, ari ko birushaho kutugora mu kurinda abaturage ibyago by’ubushyuhe bukabije, imyuzure n’inkongi z’umuriro.”

Australia yiyemeje kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 43% bitarenze 2030, gusa ikomeje kunengwa kubera kwishingikiriza ku ngufu zikomoka kuri peteroli.

Raporo igaragaza ko ubushyuhe nibwiyongeraho degere Celcius 3, abantu bapfa bazize ubushyuhe i Sydney bashobora kwiyongera bakagera kuri 400%, ndetse bikikuba inshuro eshatu i Melbourne.

Ibi bizagira ingaruka ku buzima, ibikorwaremezo by’ingenzi, ibidukikije, inganda no ku bakozi bashinzwe gutabara mu gihe cy’ibiza.

Imihindagurikire y’Ikirere ishobora kuzashyira mu kaga Abanya-Australia barenga miliyoni 1,5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages