Iri tegeko ryatangiye gushyirwa mu bikorwa kuri uyu wa 10 Ukuboza 2025, aho imbuga nkoranyambaga 10 zirimo Tiktok, Snapchat, Instagram, Facebook, Thread, X, Kick, Reddit, Youtube na Twitch zahise zikuraho konti zose z’abana bari munsi y’imyaka 16.
Ni itegeko Australia yashyizeho rivuga ko ku mbuga nkoranyambaga haba ibintu byinshi byangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’abana birimo ihohoterwa, kugira amakuru atari yo mu bintu bitandukanye, kwerekwa amashusho y’urukozasoni n’ibindi.
Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese, yavuze ko iri kumirwa ari iryo kugabanya igitutu imbuga nkoranyambaga zashyiraga ku bana no guhora bumva bashaka kureba ibiri kujya mbere.
Ati “Ibi bigiye kugira impinduka zigaragara kuko ni imwe mu mpinduka zikomeye ku bijyanye n’imbuga nkoranyambuga igihugu cyacu gikoze.”
Uyu muyobozi yavuze ko kubona iri tegeko rijya mu bikorwa ari ibihe byiza ku banya-Australia ndetse asaba abana gukoresha umwanya bakoreshaka ku mbuga nkoranyambaga mu bindi bintu.
Ati “Ibiruhuko bigiye kugera aho kugira ngo umare umwanya ureba muri telefone yawe tangira ushake siporo wiga, wige gucuranga igikoresho runaka, cyangwa usome icyo igitabo kimaze igihe kiryamye mu kabati kawe. Ikindi kandi cy’ingenzi umarane umwanya n’inshuti zawe ndetse n’umuryango wawe”
Iri tegeko ribuza umuntu uwo ari we wese kwemerera umwana uri munsi y’imyaka 16 kuba yakoresha imbuga nkoranyambaga.
Riteganya ko kandi urubuga nkoranyambaga rutazashyiraho amabwiriza abuza abana gukoresha imbuga nkoranyambaga, ruzahanishwa amande agera kuri miliyoni $32.5.
Iri tegeko ntirivugwaho rumwe
Iri tegeko ababyeyi ntibarivugaho rumwe kuko bamwe bagaragaza ko rifite birantega nyinshi zizatuma ridashyirwa mu bikorwa neza ndetse ko ataricyo gisubizo ahubwo ibyo bari kurinda abana ari byo bari bakwiye guca kuri izo mbuga nkoranyambaga.
Si ibyo gusa bagaragaza ko abana batangiye kwiga amayeri arimo gukoresha VPN yo gutuma batagongwa n’iri tegeko nk’uko umubyeyi umwe waganiriye na The Guardian yabivuze.
Ati “ Ubu umwana wanjye arahangayitse kuko inshuti ze bangana zabashije kwigaragaza nk’izifite imyaka 18, none afite impungenge ko agiye gusigara inyuma kuko atazajya abasha kumenya ibiri kujya mbere mu nshuti ze ndetse n’ibirori inshuti ze zitegura.”
Albanese agaragaza ko nabo batiteguye ko iri tegeko rizahita rishyirwa mu bikorwa 100% ariko nibura rizatabara benshi.
Ati “Kuba dufite abana bihisha bakanywa inzoga ntabwo bikuraho ko dufite amategeko abikumira kandi abihanira.”
Ku ruhande rw’abana bo bamwe babona ntacyo bitwaye abandi bakavuga ko ari guhohotera uburenganzira bwabo bw’itumanaho.
Si ibyo gusa bamwe mu bana baba mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu bajyanye iri tegeko mu rukiko bavuga ko rizangiza byinshi mu mibereho y’abana.
Macy Newland uri mu badashyigikiye iri tegeko yavuze ko rigiye kwangiza ubushuti bw’abana benshi kuko abenshi bahuzwaga n’izo mbuga.
Ati “Demokarasi ntitangira umuntu agize imyaka 16 ariko iri tegeko rigaragaza ko ariko uko bigiye kujya bigenda.”
Iri tegeko rihanzwe amaso n’ibihugu byinshi birimo Denmark, Malaysia, u Buholande n’ibindi byifuza gushyiraho iri tegeko.
Kugeza ubu iri tegeko ryemerera abana gukoresha imbuga nka Whatsapp, Youtube y’abana, Google Classroom, pinterest n’izindi nke zidahuriraho abantu benshi ndetse zishyirwaho ibintu bitangiza abana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!