Itegeko Nshinga rya Australia rivuga ko umuntu ufite ubwenegihugu bubiri atemerewe kujya mu mwanya w’ubuyobozi.

Guverinoma ya Nouevelle Zélande yatangaje ko Joyce ari umwenegihugu wayo byemewe n’amategeko; Se wa Joyce yavukiye muri Nouvelle Zélande yimukira muri Australia mu 1947, hano Joyce avukira muri Australia mu 1967.

Amategeko ya Nouvelle Zélande avuga ko umuntu wese uvutse ku mubyeyi ukomoka muri icyo gihugu ahita agira ubwenegihugu ako kanya.

Joyce yamaganye ubwo bwenegihugu bundi bumwitirirwa, avuga ko yavukiye muri Australia kandi atigeze yandika asaba ubwenegihugu bwa Nouvelle Zélande ndetse ngo ubuyobozi bw’icyo gihugu nta gitabo na kimwe cyabwo yanditsemo.

Yakomeje avuga ko azageza ikibazo cye mu Rukiko rukuru rukagifataho umwanzuro, ariko intumwa nkuru ya Leta yabwiye Joyce gutuza kuko nta tegeko yishe.

Uyu mugabo wahoze ari umusenateri nyuma akaba n’umudepite, urukiko niruramuka rwemeje ko afite ubwenegiihugu bubiri azahita akurwa ku mwanya ariho.

Abasesenguzi bavuga ko guverinoma ya Minisitiri w’Intebe uriho Marcolm Turnbull yaba itakaje umuntu w’ingenzi.

Joyce yegujwe yaba agiye ku rutonde rw’abanyapolitiki ubwenegihugu bubiri bwabujije umugati. Mu minsi ishize hari abasenateri babiri bakuwe mu myanya, hari n’abandi bategereje icyo Urukiko rukuru rutegeka.

Minisitiri w’Intebe wungirije wa  Australia, Barnaby Joyce
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Australia, Barnaby Joyce