Aba bombi barushinze ku wa 29 Ugushyingo 2025 mu birori byabereye mu Murwa Mukuru Canberra.
Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Albanese yashyize hanze yagize ati “Twishimiye cyane kubasangiza urukundo rwacu no kwiyemeza kumarana ubuzima bwacu bwose imbere y’imiryango yacu n’inshuti za hafi.”
Anthony Albanese na Jodie Haydon bemeranyije kubana ku munsi wahariwe abakundana mu mwaka ushize.
Ubukwe n’ibirori byo kwakira abashyitsi byabereye mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe ruzwi nka The Lodge.
Imyiteguro y’ubukwe yari yagizwe ibanga kugeza ku munsi w’ubukwe nyir’izina kubera impungenge z’umutekano n’ibishobora kubangamira ibi birori.
Abitabiriye harimo ababyeyi ba Jodie Haydon ndetse n’umuhungu wa Albanese witwa Nathan yabyaranye n’umugore we wa mbere Carmel Tebbutt, batandukanye mu 2019 nyuma y’imyaka irenga 19 bari bamaze bashyingiranywe.
Albanese w’imyaka 62 na Jodie Haydon w’imyaka 47 bahuriye bwa mbere mu nama y’ubucuruzi yabereye Melbourne mu 2020, ubwo Albanese yari akiri umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Jodie Haydon yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Albanese mu matora yo mu 2022 no mu 2025, ndetse yakunze kugaragara ari kumwe na Albanese mu bikorwa bikomeye, birimo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!