00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Australie yakoze ubukwe, aba uwa mbere urongoye ari ku butegetsi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 30 November 2025 saa 10:57
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanese yashyingiranye n’umukunzi we, Jodie Haydon, aba umuyobozi wa mbere w’igihugu urushinze ari ku butegetsi.

Aba bombi barushinze ku wa 29 Ugushyingo 2025 mu birori byabereye mu Murwa Mukuru Canberra.

Mu butumwa Minisitiri w’Intebe Albanese yashyize hanze yagize ati “Twishimiye cyane kubasangiza urukundo rwacu no kwiyemeza kumarana ubuzima bwacu bwose imbere y’imiryango yacu n’inshuti za hafi.”

Anthony Albanese na Jodie Haydon bemeranyije kubana ku munsi wahariwe abakundana mu mwaka ushize.

Ubukwe n’ibirori byo kwakira abashyitsi byabereye mu rugo rwa Minisitiri w’Intebe ruzwi nka The Lodge.

Imyiteguro y’ubukwe yari yagizwe ibanga kugeza ku munsi w’ubukwe nyir’izina kubera impungenge z’umutekano n’ibishobora kubangamira ibi birori.

Abitabiriye harimo ababyeyi ba Jodie Haydon ndetse n’umuhungu wa Albanese witwa Nathan yabyaranye n’umugore we wa mbere Carmel Tebbutt, batandukanye mu 2019 nyuma y’imyaka irenga 19 bari bamaze bashyingiranywe.

Albanese w’imyaka 62 na Jodie Haydon w’imyaka 47 bahuriye bwa mbere mu nama y’ubucuruzi yabereye Melbourne mu 2020, ubwo Albanese yari akiri umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Jodie Haydon yagaragaye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Albanese mu matora yo mu 2022 no mu 2025, ndetse yakunze kugaragara ari kumwe na Albanese mu bikorwa bikomeye, birimo gushyingura Umwamikazi Elizabeth II.

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Anthony Albanese yabaye uwa mbere ukoze ubukwe ari ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages