Morrison yavuze ko hashize igihe kibarirwa mu mezi Australia igabwaho ibitero by’ikoranabuhanga ndetse kuri ubu bikaba biri kwiyongera aho byibasira inzego za Leta,ibigo bitanga serivisi n’iby’ubucuruzi.
Ni ibitero bigabwa n’abantu Morrison avuga ko bakorera igihugu atatangaje, aho baba bashaka kwinjira mu makuru y’inzego za Leta n’ibigo bikomeye muri Australia.
Mu itangazo Morrison yashyize hanze kuri uyu wa 19 Kamena yasabye guverinoma, inganda, imiryango ishingiye kuri politiki, inzego z’uburezi, iz’ubuzima kongera uburyo bw’ubwirinzi.
N’ubwo ateruye ngo avuge igihugu kiri inyuma y’ibi bitero, yabaye nk'uca amarenga avuga ati " si umubare munini w’ibihugu bishobora gukora ibikorwa nk’ibi”
Abakurikiranira hafi politiki ya Australia bavuga ko n’ubwo Ministiri w’intebe ateruye ngo avuge iki gihugu bemeza ko gishobora kuba kiri mu bihugu bikomeye bidasanzwe bicana uwaka na Australia.
Impuguke mu bijyanye n’ibitero by’ikoranabuhanga Joshua Kennedy aganira na BBC yagize ati “buri igihe haba hari uguhangana kutagaragara hagati ya Australia, U Burusiya n’u Bushinwa. Mu by’ukuri byashoboka ko aba aribo bihishe inyuma y’ibitero Australia yashakaga kuvuga”.
Uretse U Burusiya n’u Bushinwa hari n’abavuga ko ibi bitero bishobora kuba bigabwa na Iran cyangwa Koreya ya Ruguru kuko nabyo bifite ubushobozi bwo gukora ibi bikorwa kandi bikaba bitumvikana na Australia.
Si ubwa mbere Australia igabwaho ibitero by’ikoranabuhanga kuko mu 2019 Kaminuza ya Australia yatangaje ko hari uwayinjiriye mu ikoranabuhanga maze abasha kugera ku makuru y’abakozi n’abanyeshuri bayo. Muri uyu mwaka kandi Amashyaka akomeye muri iki gihugu n’inteko Ishinga Amategeko nabyo byari byavuze ko byagabweho ibitero by’ikoranabuhanga.





Ibitekerezo 0