00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Australie: Abantu 11 baguye mu gitero cyagabwe ku Bayahudi

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 14 December 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Polisi yo muri Australie yatangaje ko abantu 11 baguye mu gitero cyibasiye umuryango uhuriza hamwe Abayahudi muri iki gihugu, mu gihe abandi 29 bakomeretse bajyanwa kwa muganga.

Ibi byabaye kuri iki Cyumweru, mu gihe abantu barenga 1.000 bari bateraniye ku mucanga wa Bondi (Bondi beach) mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru wa Hanukkah, ukomeye mu mateka y’Abayahudi.

Amakuru dukesha BBC avuga ko abagizi ba nabi babiri barashe mu kivunge cy’aba Bayahudi, hapfa 11, mu gihe abandi bakomeretse.

Polisi yatangaje ko umwe mu bagizi ba nabi yishwe, undi ukekwa akaba yakomeretse bikomeye.

Abaturage n’abayobozi bemeje ko iki gitero ari icy’iterabwoba, kikaba cyahungabanyije cyane umutekano n’icyizere cy’abaturage. Abari ku mucanga bavuze ko bumvise amasasu menshi, abantu bagatangira guhunga mu buryo bwihuse.

Minisitiri w’Intara ya New South Wales, Chris Minns, yihanganishije imiryango y’Abayahudi baburiye ababo muri iki gitero.

Ati “Imitima yacu ibabajwe n’umuryango w’Abayahudi wo muri Australie muri iri joro. Ubu dushobora kwiyumvisha ububabare bafite bwo kubona abo bakunda bishwe mu gihe bizihizaga uyu munsi ukomeye.”

Minisitiri w’Intebe wa Australie, Anthony Albanese, yasobanuye ko iki gitero ari igikorwa cy’urwango ku Bayahudi n’iterabwoba ryibasiye igihugu.

Inzego z’umutekano zashyizeho ingamba nshya zo kurinda abaturage, cyane cyane mu gihe cy’ibirori n’iminsi mikuru, ndetse abaturage basabwe gukomeza kwitwararika no gutanga amakuru ku kintu cyose gishobora guteza umutekano muke.

Iki gitero cyabereye Bondi Beach ni cyo cyishe abantu benshi kurusha ibindi mu gihugu kuva mu 1996 ubwo habaga ubwicanyi muri Port Arthur, bwaguyemo abantu 35 bishwe n’umugizi wa nabi umwe.

Abayahudi 11 baguye mu gitero cyagabwe kuri 'Bondi beach'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages