Umwarimu muri iyi Kaminuza wigisha mu ishami ry’ubuzima, Coral Gartner, yavuze ko kugira ngo umubare w’abanywa itabi ugabanuke ari uko hashyirwaho andi mategeko akomeye ku igura n’igurishwa ry’itabi.
Ati “Harageze ko guverinoma yita ku kugabanya abagurisha itabi ndetse igashyiraho itariki ntarengwa yo kuba abantu batakigura itabi.”
Ubushakashatsi bwo mu 2019 bwakozwe n’Ikigo gishinzwe imiti muri iki gihugu, bwagaragaje ko 11% by’Abanya-Australie barengeje imyaka 14 banywa itabi mu gihe ubwari bwakozwe mu 1991 bwari bwerekanye ko 24,3% aribo banywaga itabi icyo gihe.
Gartner yavuze ko nubwo umubare w’abanywa itabi wagabanutse mu myaka 28 ishize hakenewe izindi mbaraga kugira ngo intego iki gihugu cyihaye yo kuba mu 2030 abanywa itabi bazaba bari munsi ya 5% by’abaturage izagerweho.
Ubushakashati bwakozwe n’ikigo cy’ubuvuzi cya Australie, Institute of Health and Welfare, mu 2015 bwagaragaje ko 9,3% by’indwara zikomeye abaturage b’iki gihugu barwara ziba zikomoka ku ikoreshwa ry’itabi. Ibintu bishobora kugabanuka mu gihe guverinoma y’iki gihugu ishyizeho ingamba zo kugabanya icuruzwa ry’itabi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!