Iri tegeko rizatangira kubahirizwa ku itariki ya 10 Ukuboza 2025, risaba sosiyete z’imbuga nkoranyambaga gukumira abazikoresha bari munsi y’imyaka 16 cyangwa zigacibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 49,5 z’Amadolari ya Australie.
Ku wa Kabiri, izi sosiyete zemeje ko zizatangira kumenyesha abakoresha imbuga nkoranyambaga zazo bari munsi y’imyaka 16, no gutangira gufunga konti zabo.
Meta yatangaje ko yasanze hari abagera kuri 450.000 bari munsi y’imyaka 16 bakoresha Instagram na Facebook, TikTok igaragaza abangana na 200.000, mu gihe Snapchat yo yavuze ko bangana na 440.000 muri iki gihugu.
Umuyobozi ushinzwe Politiki muri Meta mu bihugu bya Australie na Nouvelle-Zélande, Meya Garlick, yavuze ko iyi sosiyete igiye gutangira kumenyesha abakoresha imbuga nkoranyambaga zayo batujuje imyaka 16 gusiba konti zabo, cyangwa kubika amakuru yabo bakazongera kuzikoresha mu gihe bujuje imyaka.
Ella Woods-Joyce wa TikTok na Jennifer Stout wa Snapchat nabo batangaje ko bazubahiriza iri tegeko.
Bumwe mu buryo buzakoreshwa mu gutahura abakoresha izi mbuga ariko batujuje imyaka, harimo uburyo bwo gukurikirana imyitwarire [behavior-tracking systems] no gukoresha ubundi buryo bw’abafatanyabikorwa bugamije gusuzuma imyaka [age-verification tools].
Nubwo bimeze bityo ariko mu minsi ishize izi sosiyete zatangaje ko iri tegeko rizatuma abazaba bakumiriwe gukoresha izi mbuga nkoranyambaga bazayoboka ubundi buryo butagenzurwa ndetse binabangamire ubuzima bwabo bwo guhuza n’abandi hifashishijwe ikoranabuhanga.





Ibitekerezo 0