Muri iki kirego cyatanzwe mu rukiko rwo muri Australia ruburanisha imanza zijyanye n’itegeko nshinga n’andi mategeko kuwa 9 Werurwe, Facebook ishinjwa kuba ibi yarabikoze hagati y’ukwezi kwa Werurwe mu 2014 kugeza Gicurasi mu 2015.
Mu gushyira amakuru y’aba bantu hanze, Facebook yayahayeho uburenganzira porogaramu ya telefone yitwa ‘This is Your Digital Life’ banyirayo nabo baza kuyagurisha n’Ikigo gitanga ubusesenguzi mu bya politiki, Cambridge Analytica nacyo kiyakoresha mu bikorwa bya politiki.
Aya makuru yashyizwe hanze yari arimo amazina y’aba bantu, amataliki y’amavuko, Emailsi zabo, imigi baherereyemo, urutonde rw’inshuti zabo ndetse n’ubutumwa bagiye bahererekanya n’abantu batandukanye bakoresheje Facebook.
Mu itangazo Umuyobozi w’Ibiro bya Australia bishinzwe amakuru, Angelene Falk yavuze ko “Facebook yananiwe kugira icyo ikora kigaragara mu kurinda amakuru y’ubuzima bw’abantu ngo atajya hanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko”
Kuri buri muntu wagezweho n’iki gikorwa Facebook ishobora gucibwa amande agera kuri miliyoni $1.7 wakuba n’umubare wose w’abagezweho ni ngaruka bikagera kuri miliyari $529.
Umuvugizi wa Facebook yabwiye BBC ko iki iyi kompanyi yatangiye ibiganiro n’iki kigo gishinzwe amakuru muri Australia kuva cyatangira gukora iperereza mu 2018 ariko avuga ko ntacyo bavuga ubu kubera ko ikirego kiri mu rukiko.
Amakuru avuga ko umubare munini w’abagizweho ingaruka ari abatarigeze bashyira muri telefone zabo iyi porogaramu ya This is your digital Life, amakuru yabo yagiye ajya hanze nyuma y’uko inshuti zabo kuri Facebook ziyishyizemo.




Ibitekerezo 0