Yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 11 Mutarama 2024, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru kigaruka ku ngingo zitandukanye.

Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2023 abantu 45.656 binjiye mu gisirikare bakaba baragabanutseho 217 by’abinjiyemo mu 2022. Muri bo, abagera ku 31.516 ni bo basanze bafite ubuzima bwiza, bagabanutseho 528 ku mwaka wabanje. Muri aba 9989 basanganywe ikibazo cy’umubyibuho.

Nubwo imibare igenda igabanuka ariko ku ruhande rw’abagore binjira mu gisirikare bo bakomeje kuzamuka kuko muri 212 basabye kwinjira mu 2023 hafashwe 126.

Ingengo y’imari y’igisirikare cya Autriche ku nshuro ya mbere yarenze miliyari $4.4. Biteganyijwe ko iyi mibare izarenga miliyari €5 mu 2027, ikangana na 1.5% by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu [GDP] bitarenze mu 2028.

Minisitiri Tanner yatanze icyizere ko azashyira imbaraga mu kugura ibikoresho bya gisirikare by’umwihariko hibandwa ku kugura kajugujugu n’imodoka z’intambara ndetse no kongera umubare w’abasivili bajya mu gisirikare.

Minisitiri w’Ingabo muri Autriche, Klaudia Tanner, yavuze ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu rubyiruko gituma abinjira mu gisirikare mu gihugu cye bagabanuka
Minisitiri w’Ingabo muri Autriche, Klaudia Tanner, yavuze ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu rubyiruko gituma abinjira mu gisirikare mu gihugu cye bagabanuka