Umwanzuro w’urukiko rwo mu mujyi wa Linz wafashwe ku wa Gatatu w'iki cyumweru, aho uwo muganga yahaniwe uburangare bukomeye bwagize ingaruka ku mubiri w’umuntu.

Tariki 18 Gicurasi ni bwo uwo muganga usanzwe ari inzobere mu kubaga, yaciye umurwayi akaguru mu bitaro biri mu mujyi wa Freistadt. Yagombaga guca ukuguru kw’ibumoso, ararangara aca ukw’iburyo, kandi nta kibazo kwari gufite cyatuma gucibwa.

Urukiko kandi rwategetse ko umupfakazi w’uwaciwe akaguru, ahabwa impozamarira ya $5,666. Umurwayi yaje gupfa urukiko rutarafata umwanzuro ariko CNN yatangaje ko urupfu rwe ntaho ruhuriye n’akaguru yaciwe.

Uwahamijwe icyaha ndetse n’ubushinjacyaha bahawe iminsi irindwi yo kujurira, bivuze ko nibigeza tariki 7 Ukuboza 2021 batarajurira, umwanzuro w’urukiko uzaba itegeko.

Umurwayi agicibwa ukuguru kutari ko, ibitaro byasohoye itangazo bisaba imbabazi ku bw’amakosa yabaye. Byabaye ngombwa ko n’ukundi kuguru kw’ibumoso ari nako kwari gufite ikibazo gucibwa.

Umuganga wo mu Bitaro bya Freistadt Clinic yibeshye aca umurwayi akaguru katari ko
Umuganga wo mu Bitaro bya Freistadt Clinic yibeshye aca umurwayi akaguru katari ko