00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Azerbaïdjan: Impungenge ku mubare w’abashakana ukomeje kugabanuka

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 17 September 2025 saa 11:05
Yasuwe :

Umubare w’abashakana muri Azerbaïdjan ukomeje kugabanuka nyuma y’uko iki gihugu gishyizeho itegeko ribuza abafitanye isano rya hafi, barimo ababyara, gushakana.

Ku wa 1 Nyakanga 2025, nibwo Azerbaïdjan yashyizeho itegeko ribuza ko abantu bafitanye isano rya hafi gushakana. Abo barimo nk’ababyara n’abandi bafitanye isano rya hafi.

Impamvu iryo tegeko ryashyizweho ni uko uyu muco wari ukomeje gukura, cyane ko ari ibintu bimaze igihe kinini bikorwa muri icyo gihugu.

Ubuyobozi bwa Azerbaïdjan bwavuze ko iri tegeko rigamije gukumira ibibazo biterwa no gushakana kw’abafitanye birimo guhererekanya indwara.

Nyuma y’uko iryo tegeko rishyizwe mu bikorwa, imibare y’abashakana muri iki gihugu yahise igabanyuka cyane kubera ko abakoze ubukwe muri Kamena 2025 bari 5,032 ariko muri Nyakanga 2025 bahita bagera 2,694.

Impuguke mu buzima zari zimaze igihe zirwanya ko abantu bafitanye isano bakorana ubukwe kubera ko akenshi biviramo abo bazabyara kugira ibibazo by’ubuzima birimo kurwara indwara karande cyangwa indwara z’uruhererekane rw’imiryango.

Impungenge ku mubare w'abashakana ukomeje kugabanuka muri Azerbaïdjan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages