00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Azerbaijan: Perezida Aliyev yagize umugore we Visi Perezida

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 21 February 2017 saa 07:16
Yasuwe :

Perezida wa Azerbaijan, Ilham Aliyev, yashyize umugore we Mehriban Aliyev ku mwanya wa Visi Perezida wa mbere w’iki gihugu.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare 2017, nibwo iteka rya Perezida rishyira Mehriban w’imyaka 52 kuri uyu mwanya ryashyizwe ku rubuga rwa Perezidansi.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko nubwo muri iri teka hatagaragazwa inshingano azaba afite, Itegeko Nshinga, Azerbaijan igenderaho riteganya ko Visi Perezida wa mbere asimbura Perezida mu gihe atari mu gihugu.

Umwanya wa Visi Perezida na Visi Perezida wa mbere yashyizweho umwaka ushize, nyuma y’uko hemejwe ko igihe Perezida azaba agize imbaraga nke, ububasha bwe buhabwa undi muntu.

Ibi byakozwe binyuze muri kamarampaka, yanongereye manda y’umukuru w’igihugu ikava ku myaka itanu, ikagera ku myaka irindwi.

Ilham Aliyev yagiye ku butegetsi mu 2003 asimbuye se, Heydar wayoboye Azerbaijan kuva mu 1993.

Perezida Aliyev n'umugore we yagize Visi Perezida/ Ifoto:Internet

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages