Umwe muri bo ni Tony DeLuca wo muri Leta ya Pennsylvania wapfuye mu kwezi gushize na Barbara Cooper wo muri Leta ya Tennessee.
Amatora ya bamwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ugushyingo 2022.
Tony DeLuca wo mu ishyaka ry’aba-Democrates yapfuye tariki 9 Ukwakira afite imyaka 85. Kubera ko impapuro z’itora zari zatangiye gucapwa, ntabwo byakunze ko basimbuza uwo mudepite wari umaze igihe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu majwi yabaruwe kuri uyu wa Gatatu, Tony DeLuca yatsinze uwo bari bahanganye Zarah Livingston mu ishyaka Green Party.
Amategeko ya Pennsylvania ntiyemera ko habaho amatora yo gusimbura umukandida mu gihe impapuro z’itora zatangiye gukorwa. DeLuca yapfuye hashize icyumweru impapuro z’itora zitangiye gukorwa.
Undi watsinze amatora atakiriho ni Barbara Cooper, umukandida w’ishyaka ry’aba-Democrates watsinze umukandida wigenga Michael Porter bari bahanganye.
Barbara Cooper yapfuye tariki 25 Ukwakira, amaze imyaka 26 mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.
Amategeko ya Tennessee kimwe n’aya Pennsylvania, agena ko nta mukandida uvanwa ku rutonde iyo gucapa impapuro z’itora byatangiye.
Kugeza ubu hagiye Ishyaka rigiye gtegura uburyo bwo gusimbuza abo bakandida batowe kandi barapfuye.
Mu mujyi wa Chula Vista muri California naho hari ikibazo cy’uko umwe mu biyamamarizaga kuyobora uwo mujyi Simon Silva yapfuye muri Nzeri uyu mwaka, ibyavuye mu matora bikaba bigaragaza ko ari we uri imbere mu boh bari bahanganye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!