Abo bantu bashinjwa kuba barasagariye Jean-Baptiste Trogneux bakamukubita mu kwezi gushize, bakabikorera mu mujyi wa Amiens uri mu Majyaruguru y’u Bufaransa.
Bamusagariye avuye mu iduka ry’umuryango we riri muri ako gace, ricuruzwa shokola.
Kuri uyu wa Mbere urukiko rwakatiye umwe muri bo igifungo cy’amezi 12, undi akatirwa amezi 15 nkuko AFP yabitangaje.
Uru rugomo rwamaganywe n’abanyapolitiki batandukanye mu Bufaransa barimo na Perezida Emmanuel Macron, wavuze ko byenyegejwe n’imvugo z’abatavuga rumwe na we.
Umuryango wa Brigitte Macron umaze imyaka myinshi ufite iduka ricuruza shokola muri Amiens.
Abamugiriye nabi bivugwa ko ari abigaragambya batari bishimiye politiki ya Perezida Macron.
Bivugwa ko bamukomerekeje mu mutwe, bakanamuvuna imbavu.
Hari bane mu bashinjwaga barekuwe mu gihe umukobwa w’imyaka 16 uri muri iyo dosiye we azaburanishwa n’urukiko ruburanisha abana. Abasagariye umwisengeneza wa Macron bose ni urubyiruko.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!