00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahereye kuri Jenoside yabaye mu Rwanda, bakoze uburyo bwo kuburira ahandi itutumba

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 28 September 2015 saa 01:03
Yasuwe :

Hagendewe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu ndangamurage ya Jenoside yakorewe Abayahudi iri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, United States Holocaust Memorial Museum (USHMM), yatangije umushinga w’ikoranabuhanga uzarufasha kuburira ibihugu bifite ibyago byinshi by’uko hashobora kuba ubwicanyi ndengakamere muri ibyo bihugu.

Al Jazeera itangaza ko ubu buryo buzafasha kumenya ibihugu bifite ibyago byo kubamo ubwicanyi ndengakamere na Jenoside mu bihe cya vuba hakoreshejwe urubuga rwa internet.

Intego y’ubu buryo ni ugufasha abaturage bo muri ibyo bihugu kumenya ko ibimenyetso bya ubwicanyi na Jenoside byatangiye kugaragara, bityo bigatuma bayirwanya hakiri kare idahitanye imbaga nk’uko byagenze mu Rwanda.

Uyu mushinga uzajya usesengura ibyo inzobere mu bijyanye na Jenoside zatangaje, hanyuma babimenyeshe abaturage bose hakoreshejwe urubuga rwa internet.

Cameron Hudson, umuyobozi ushinzwe kurwanya Jenoside mu kigo Simon-Skjodt Center, gikorera i Washington, yavuze ko bazajya bakora ibarura buri mwaka rivuye mu nzobere z’ibijyanye na Jenoside, hanyuma batangaze ibyavuyemo.

Yagize ati:” Iyi mibare y’inzobere tuzajya tuyitangaza hanyuma bifashe ibihugu bishobora kuzabamo Jenoside kuyikumira hakiri kare. Tuzi ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, tuzi iyo muri Bosiniaya, tuzi iyakorewe Abayahudi n’izindi. Nkeka ko iyo ubu buryo buza kuba buhari, wenda izi Jenoside ntiziba zarabaye.”

Hakoreshejwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga, bakoze urutonde rw’ibihugu 10 bifite ibyago byo kubamo jenoside mu gihe cya vuba.

Ku isonga hari igihugu cya Birmanie, hagakuriraho Nigeria, Sudani, Misiri, Centrafrique, Sudani y’Epfo, Repebulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Afghanistan, Pakistan na Yemen.

Igituma ibi bihugu byashizwe kuri uru rutonde ngo ni uko hahoramo umutekano muke uterwa n’ibibazo bya politike.

Uru rwibutso ndangamurage rwa Jenoside yakorewe Abayahudi ruri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rurateganya kandi no gushyiramo igice kiranga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages