Mario Balotelli wahoze akinira ikipe ya Manchester City, yasabye umukunzi we Fanny Neguesha ko yamubera umugore, akaba yabimusabye amwambika impeta yo mu bwoko bwa diyama ifite agaciro k’Amayero ibihumbi ijana.
The Sun dukesha iyi nkuru ivuga ko Balotelli na Fanny bamaranye amezi atandatu bakundana, bakaba bitegura kurushinga mu mpera z’uyu mwaka wa 2013.
Fanny akaba yahise ashyize impeta yambitswe Baloteri ku rubuga rwa Instagram, agaragaza ko yishimiye kumubera umugore.
Amakuru yatangajwe n’inshuti ya hafi ya Mario Balotelli na Fanny Neguasha, avuga ko bamaze iminsi bafite gahunda yo kubana nk’umugore n’umugabo, ariko kuri iyi nshuro ho ngo barakomeje bagiye kubishyira mu bikorwa.
Balotelli avuga ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka yumva amerewe neza, kuko nta narimwe yigeze akundana n’umukobwa ngo yumve ahamye hamwe, nk’uko ameze ubu akundana na Fanny Neguesha.
Tubibutse ko mu ntangiriro za Gicurasi uyu mwaka, bari batandukanye nyuma y’aho Balotelli amutangiyeho intego avuga ko ikipe ya Real Madrid nitsinda iya Dortmund abakinnyi bose ba Real azabaha umukunzi we Fanny akabaraza.
Fanny Neguesha ntiyashimishijwe nibyo umukunzi we yavuze, kuko yahise afata umwanzuro wo gutandukana nawe.



















TANGA IGITEKEREZO