00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamenye ko ari umunazi ntibongera kureba filime ze

Yanditswe na

Karirima A. Ngarambe

Kuya 4 May 2013 saa 12:46
Yasuwe :

Umugabo w’umudage witwaga Derrick muri filimi yakinaga ari umupolisi (inspecteur de Police) ariko amazina ye y’ukuri akaba yaritwaga Horst Tappert, aherutse gutahurwaho ko ari umunazi mu gisirikare bitaga la Waffen-SS mu mwaka wa 1943.
Uyu mugabo Horst Tappert wapfuye muri 2008, yaje gutahurwaho n’umushakashatsi mu mibanire y’abantu witwa Jörg Berker, ko ari uwo mu bwoko bw’Abanazi. Aho inkuru itangarijwe n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa FAZ « Frankfurter Allgemeine Zeitung » mu (…)

Umugabo w’umudage witwaga Derrick muri filimi yakinaga ari umupolisi (inspecteur de Police) ariko amazina ye y’ukuri akaba yaritwaga Horst Tappert, aherutse gutahurwaho ko ari umunazi mu gisirikare bitaga la Waffen-SS mu mwaka wa 1943.

Uyu mugabo Horst Tappert wapfuye muri 2008, yaje gutahurwaho n’umushakashatsi mu mibanire y’abantu witwa Jörg Berker, ko ari uwo mu bwoko bw’Abanazi. Aho inkuru itangarijwe n’ikinyamakuru cyo mu Budage cyitwa FAZ « Frankfurter Allgemeine Zeitung » mu Burayi bamaze kumenya ko ari ukuri, televiziyo zikomeye zo mu Bubiligi, mu Bufaransa n’izo mu Budage zahagaritse kongera kwerekana filimi zakinwaga n’uwo mugabo. Yari akunzwe cyane na nyuma y’urupfu rwe, kuko abarega filimi ze batari bazi ko yari umunazi.

Abanazi ni Abadage bakoraga politiki mu ishyaka bitaga NSDAP ryashingiwe mu Budage mu 1920, riyobowe na Adolf Hitler ryashyiraga imbere ubwoko bw’Abadage bitaga « Race aryenne » ko ari bo bantu nyabo babaho abandi ari ibisigazwa. Abanazi ni bo bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi yahitanye abagera kuri Miliyoni esheshatu mu myaka itandatu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages