Mu itangazo ryashyizeho umukono n’Umunyamabanga wa ONU kuwa 31 Ukuboza 2015, yashimiye Perezida Yoweri Museveni guhuza akanayobora ibiganiro bigamije kugarura amahoro hagati ya Leta n’abatavuga rumwe nayo mu Burundi.
Ban Ki-Moon yavuze ko haramutse hakomeje ibiganiro bikozwe mu mucyo ntawe uhejwe, hagakurikizwa amasezerano ya Arusha n’Itegeko Nshinga ry’u Burundi, asanga ikibazo kiri muri iki gihugu cyakemuka.
Uyu muyobozi kandi ashimira Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, wagaragaje ubushake bwo kohereza ingabo gufasha mu kugarura amahoro muri iki gihugu, icyemezo cyatewe utwatsi na Leta y’u Burundi.
Imvururu mu Burundi zatangiye muri Mata 2015 nyuma y’uko Ishyaka CNDD-FDD ryatangaga Perezida Pierre Nkurunziza nk’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Kugeza ubu abasaga 400 bamaze kugwa mu bwicanyi bukorerwa mu Burundi.



















TANGA IGITEKEREZO