Aba bagabo bagejejwe mu rukiko banegekaye batwawe mu maboko n’abapolisi bipfutse mu maso.
Batatu muri bo bigenzaga ariko basa n’abahondaguwe bikomeye, undi we yari mu kagare k’indembe anambaye umwambaro wo kwa muganga asa n’uwataye ubwenge. Hari amashusho yagiye hanze agaragaza bahatwa ibibazo n’inzego z’iperereza zikoresheje kubatoteza.
Amazina y'aba bagabo byavuzwe ko ari Mirzoyev, Rachabalizoda, Fariduni na Fayzov, aho bakomoka mu gihugu cya Tajikistan.
Urukiko rwavuze ko babiri muri bo, Mirzoyev na Rachabalizoda, bemera icyaha, rukaba rwategetse ko bose uko ari bane bafungwa by’agateganyo kugeza ku itariki ya 22 Gicurasi 2024.
Abo bagabo batawe muri yombi nyuma y’amasaha 14 bagabye igitero bafatirwa mu gace ka Bryansk, gaherereye mu bilometero 400 uvuye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Moscow.
Umutwe w’Iterabwoba wa Islamic State (IS) uherutse kwigamba ko ari wo wagabye iki gitero cyahitanye abantu 137 abandi barenga 100 bagakomereka. Wanasohoye amashusho yerekana abo bagabo bari kumasha urufaya rw’amasasu mu baturage basaga 6.000 bari bitabiriye igitaramo mu nyubako ya Crocus City Hall.
Inzego z’u Burusiya zivuga ko bishoboka ko abo bagabo bafashijwe n’ubutegetsi bwa Ukraine kuko ngo bwari bwabaharuriye inzira bari kunyuramo bakambuka umupaka bagahungira mu matware ya Ukraine, gusa Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko ibyo ari ubusazi, kuko batari gutekereza kwambuka umupaka urinzwe bikomeye n’ingabo ibihumbi z’u Burusiya ngo bagere muri Ukraine amahoro.






Ibitekerezo 0