Mu gihe ibikorwa byo gushakisha abagwiriwe n’inzu muri Bangladesh, mu kwezi gushize, i Dacca bikomeje, kuri ubu imibare y’abahitanywe na yo irarenga 1000.
Nk’uko le Monde dukesha iyi nkuru ibitangaza, Kapiteni Shahnewaz Zakariya yavuze ko kuri uyu wa 10 Gicurasi, abamaze kumenyekana ko bitabye Imana ari 1006, nyuma y’iminsi 17 iyi mpanuka imaze ibaye.
Zakariya yavuze ko ku munsi w’ejo hashize abatabazi babashije gutahura imirambo 130 munsi y’ibisigazwa by’inzu yabagwiriye.
Nubwo bitoroshye kubona imwe mu mirambo kuko yatangiye gushwanyagurika ngo hari ibasha gutahurwa hifashishijwe telefoni zigendanwa zari mu mifuko y’abatakaje ubuzima kimwe n’amakarita y’akazi babaga bambaye.
Nibura abayinga 2500 bavanywe mu bisigazwa by’iyi nzu ari bazima ariko abasaga 1000 bari bakomerekejwe bikabije bavanwa mu bimene bya beto.
Inyubako Rana Plaza yari ifite amagorofa 8 yakoreragamo inganda zikora imyenda zigera kuri eshanu, abakozi bakoreragamo bakaba bari bagaragaje ibimenyetso byo kugwa kwayo, umunsi umwe mbere y’uko biba.



















TANGA IGITEKEREZO