Iyi mpanuka yabaye muri gitondo cyo ku wa 21 Nyakanga 2025, aho indege ya gisirikare yo mu bwoko bwa F-7, yakoreshwaga mu myitozo, yagwiriye ishuri rya Milestone School and College, riherereye mu karere ka Uttara, mu Majyaruguru ya Dhaka.
Amashusho yagaragaye yerekana umuriro mwinshi n’umwotsi mwinshi byaturutse ku ndege yahanukiye ku nyubako y’amagorofa abiri.
Itangazo ryashyizwe kuri Facebook n’ingabo za Bangladesh ryavuze ko iyo ndege yagize ikibazo cya tekiniki nyuma y’uko yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya gisirikare ahagana saa saba z’amanywa ku isaha yo muri Bangladesh.
Abantu barenga 50 biganjemo abana, bajyanywe mu bitaro bafite ibikomere bikomeye by’ubushye.
Taukir Islam, Wari utwaye Iyo Ndege yagerageje kuyerekeza ahatari abantu benshi mu rwego rwo kwirinda impanuka ikomeye, ariko ntibyamuhira birangira na we ahasize ubuzima.
Amafoto yavuye ahabereye impanuka yerekana abashinzwe ubutabazi barwana no kuzimya umuriro, banagerageza gushakisha abashobora kuba bagihumeka, mu gihe abantu benshi bari bateraniye hafi aho, bamwe burira inyubako kugira ngo babone neza ibiri kuhabera.
Muhammad Yunus, uyoboye leta y’inzibacyuho muri Bangladesh, mu butumwa yatambukije kuri X yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye zo gukora iperereza kuri iyi mpanuka, ndetse ko leta izatanga ubufasha bwose bukenewe ku bagizweho Ingaruka nibyo Byago.
Yagize ati “Iki ni igihe cy’agahinda gakomeye ku gihugu cyacu. Nifurije abakomeretse gukira vuba, kandi nsaba inzego z’ubuvuzi n’abandi bose bireba kugira umuhate n’ubwitange mu guhangana n’iki kibazo.”
Leta ya Bangladesh yahise itangaza umunsi umwe w’icyunamo uteganyijwe ku wa 22 Nyakanga 2025.






Ibitekerezo 0