00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bangladesh: Umugabo wari warameze ibisa n’ibishishwa by’igiti ku ntoki yabazwe

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 21 February 2016 saa 03:34
Yasuwe :

Umunya-Bangladesh w’imyaka 26, Abul Bajandar, wari warahimbwe izina ry’umugabo w’igiti “l’homme-arbre” kubera ibisa n’ibishishwa by’igiti byari byarameze ku ntoki n’ibirenge yabazwe mu bitaro bya Medical College by’i Dacca.

Igikorwa cyo kubaga uburwayi bwari ku ntoki n’ibirenge bya Abul Bajandar, cyagenze neza nyuma y’amahasa atatu itsinda ry’abaganga icyenda bakuraho ibisa n’ibishishwa by’igiti byari ku kuboko kw’iburyo n’ibirenge bya Bajandar.

Mu mezi atatu, ibitaro bizanzura niba ari ngombwa ko uwo mugabo azongera kubagwa. Abul Bajandar yafashwe n’indwara y’uruhu idakunze kugaragara yitwa "épidermodysplasie verruciforme", yamufashe ubwo yari umusore w’ingimbi.

RFI yatangaje ko mu ntangiriro ubwo burwayi butari bukabije, ariko uko iminsi yagiye yicuma ari ko ibimeze nk’ibishishwa by’ibiti byarushagaho gutwikira intoki n’ibirenge by’uwo mugabo, aho byapimaga ibiro bisaga bitanu.

Ubwo burwayi bwatumye Abul Bajandar atakaza akazi kuko intoki ze zitari zigishoboye gukora.

Nk’uko byatangajwe n’umugore we, ngo kuvura Abul byamuteye akanyamuneza. Nubwo kubaga uwo mugabo byari igikorwa gihenze, byagezweho nyuma y’ubuvugizi yakorewe binyuze kuri televiziyo yo mu gace atuyemo, hagaragaraga ikibazo cye maze bamwe mu bamubonye bakusanya inkunga yo kumuvuza.

Inzego zirebwa n’ubuzima zatangaje ko abantu 200 mu Isi bafite ikibazo cy’uburwayi nk’ubwa Abul Bajandar.

Kubaga ibisa n’ibishishwa by’igiti byari ku ntoki n’ibirenge bya Abul Bajandar byagenze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages