Polisi yatangaje ko ibyo bikorwa by’ubujura byabaye hagati yo mu ijoro ryo ku wa 27 Ukuboza no ku wa 28 Ukuboza 2025, aho abo bajura baciye mu rihumye abashinzwe umutekano maze bacukura igikuta kiri ahabikwa amafaranga.
Nyuma yo kwinjira muri ubu bubiko bw’amafaranga, aba bajura bafunguye udusanduku turenga 3000 bibamo amafaranga yari abitswemo y’abantu barenga ibihumbi 2700 bo muri uwo mujyi.
Polisi yageze kuri iyi Banki Saa Kumi za mu gitondo zo ku wa 28 Ukuboza maze isanga nta mafaranga na make asigaye muri iyi banki.
Umuvugizi wa Polisi yo muri aka gace yatangaje ko abashinzwe iperereza bavuze ko batekereza ko aba bajura bakoresheje ibikoresho byo mu rwego ruhambaye kugira ngo bacukure ahari habitswe ayo mafaranga.
Ati “Ubu bujura bwakozwe mu buryo bwa kinyamwuga kubera ko bakoresheje ibikoresho byo ku rwego rwo hejuru.”
Ku wa 30 Ukuboza, abakiliya b’iyi banki batangiye kwigaragambya basaba ibisobanuro by’impamvu iyi banki ifunzwe ariko yo yagaragaje ko byibura 95% by’amafaranga yari abitswe yibwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!