Ku wa Gatandatu nibwo Obama yatunguye Michelle ubwo yari mu birori byari byabereye mu Mujyi wa Washington, yari yitwaje indabo yari yamuteguriye.
Akigera ahari habereye iki gikorwa, abantu benshi bahise bakoma amashyi y’urufaya ndetse bose batangira kuvugira rimwe bati “Turagukumbuye”.
Agifata ijambo yahise agereranya ibyo akoze nk’igihe Jay-Z yigeze gutungurana agaragara ku rubyiniro mu gihe umugore we Beyoncé yaririmbaga indirimbo ‘Crazy in Love’ bafatanyije.
Ati “N’ibintu bimeze kimwe. Ni uburyo bworoheje bwo kurushaho kuryoshya igitaramo.”
CNN ivuga ko mbere y’uko Obama wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika afata ijambo, umugore we yasobanuraga uburyo batigeze babona umwanya wo kwicara ngo baganire ku buryo imyaka umunani yamaze ku butegetsi yagenze.
Ati “Ijoro rishize nibwo nabashije kwicarana n’umugabo wanjye tubivugaho. Naramwitegereje ndamubwira nti ‘warabikoze, wakoze akazi ka mbere gakomeye kuri uyu mubumbe’ ”.
Michelle Obama yagaragaje uburyo rimwe na rimwe yifuza ko agira icyo avuga ku butegetsi buriho, ariko Obama akamwereka ko perezida aba ari uw’igihugu cyose bityo amagambo amuvugwaho ari ayo kwitonderwa.
Uyu mugore kandi yanagarutse kwitandukaniro riri hagati y’ubutegetsi bwe n’ubwa Perezida Donald Trump wamusimbuye, avuga ko abantu bakwiye kwibaza ku miterere y’Isi babamo muri iki gihe n’iyo bifuza ko abana babo bakuriramo.
Mu gitabo ‘Becoming’ kigaruka ku buzima bwihariye bwa Michelle Obama, hari aho uyu mugore avuga kuri Trump aho ahamya ko atazigera amubabarira kuba yarigeze gushyigikira abavugaga ko Barack Obama atavukiye muri Amerika bikaba ngombwa ko ashyira hanze icyemezo cy’amavuko.
Igikorwa ashimangira ko kitari gikwiye kandi cyashyize ubuzima bw’umuryango we mu kaga.
Nubwo Michelle avuga ko ibi atazigera abibabarira Trump, uyu we mu Cyumweru gishize yatangaje ko ibyo uyu mugore amushinja ari ibinyoma bigamije gutuma igitabo cye kimenyekana.
Igitabo ‘Becoming’ cyagiye hanze tariki ya 12 Ugushyingo 2018.






Ibitekerezo 0