Hirya no hino mu binyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakunze kugaragara inkuru zivuga ku mwuka mubi uri hagati ya Barack Obama wabaye Perezida w’iki gihugu, n’umugore we, Michelle Obama.
Byatangiye kuvugwa muri Mutarama, ndetse binavugwa ko ibibazo biri mu rugo rwabo byatewe n’umubano wihariye Barack Obama afitanye n’umukinnyi wa filime Jennifer Aniston. Gusa Aniston yaje kubihakana, avuga ko nta kintu na kimwe kimuhuza na Obama.
Amakuru y’uburyo Barack na Michelle Obama babanye nabi yakomeje kuvugwa, aho n’ubu Barack Obama ubwe yaciye amarenga agaragaza ko hari ibibazo yari afitanye n’umugore we.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yatanze muri kaminuza ya Hamilton. Yabwiye umuyobozi wayo, Steven Tupper, ko yigeze kunyura mu bihe bikomeye mu minsi yashize.
Yagize ati “Nari mfitanye ikibazo gikomeye n’umugore wanjye. Nagerageje rero kwikura muri uwo mwobo nkora ibintu bishimishije rimwe na rimwe”.
Barack Obama wirinze kugira ibindi avuga ku kibazo yagiranye n’umugore we, abivuze mu gihe byari bimaze iminsi bivugwa ko mu rugo rwe bitagenda neza.
Si ubwa mbere uyu mugabo yavuga bibazo yagiranye n’umugore we, kuko mu 2023 yavuze ko kuba yarabaye Perezida muri manda ebyeri zikurikiranyije byagize ingaruka ku rugo rwe, kuko yari atakibonera umwanya umugore n’abana be.
Ni mu gihe mu 2022, Michelle Obama yavuze ko kuba arambanye na Barack byamusabye kwiga kubabarira kuko yamubabariye ku bintu byinshi kugira ngo urugo rwabo rukomeze gushinga imizi.
Icyakoze n’ubwo aba bombi bagiye bagaragaza ko umubano wabo atari shyashya, ntabwo bigeze bavuga ngo berure ikibazo bagiranye mu bihe byashize.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!