Ikirego cyabo cyamaze gutangwa mu Rukiko Rukuru mu Mujyi wa Abuja, bikaba biteganyijwe ko abaregwa bagezwa imbere y’Urukiko ku wa 22 Mata 2026.
Ibijyanye n’ihirikwa ry’ubutegetsi muri Nigeria byatangiye gukwirakwira mu Ukwakira 2025, ubwo guverinoma yafataga icyemezo cyo guhagarika akarasisi k’ingabo kari gukorwa, mu kwizihiza imyaka 65 y’ubwigenge.
Igisirikare cyabanje kwamagana ayo makuru, ariko muri Mutarama 2026 kiza gutangaza ko abasirikare 16 bagomba kugezwa imbere y’Urukiko rwa Gisirikare kubera kugerageza guhirika ubutegetsi.
Mu baregwa harimo Rtd Maj Gen Mohammed Ibrahim Gana, Rtd Navy Captain Erasmus, Ochegobia Victor, Umuyobozi wa Polisi, Ahmed Ibrah, ushinzwe amashanyarazi mu rugo rwa Perezida, Zekeri Umoru, Bukari Kashim Goni n’Umunyamabanga w’Abayisilamu, Abdulkadir Sani.
Inyandiko y’ikirego, yerekana ko abo batandatu ntacyo baravuga ku byo baregwa ariko ko bacuze umugambi bagamije gutangiza intambara yo kurwanya Leta hagamijwe gutera ubwoba Perezida no kumushyiraho igitutu
Iyo nyandiko kandi igaragaza ko umugambi wo guhirika ubutegetsi wari uyobowe na Col Mohammed Alhassan Ma’aji watawe muri yombi.
Ubushinjacyaha kandi bugaragaza ko abaregwa bari bazi neza umugambi wa Col Mohammed ariko ntibabimenyesha inzego z’ubuyobozi.
Ibyaha bashinjwa birimo guhisha amakuru y’iperereza, aho abashinjacyaha bavuga ko abaregwa bari bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’igihugu kandi ntibatange amakuru yashoboraga gufasha gukumira ibikorwa by’iterabwoba.
Hari kandi n’ibirego bikomeye bijyanye n’iyezandonke, aho bashinjwa ko habayeho guhererekanya amafaranga afitanye isano no gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!