Payne yitabye Imana i Buenos Aires kuwa 16 Ukwakira. Liam Payne w’imyaka 31 yamanutse ku igorofa ya gatatu muri hotel iri mu mujyi wa Buenos Aires yikubita hasi arapfa, bikekwa ko yari yanyweye ibibobyabwenge birenze urugero.

Inzego z’umutekano zishinja uburangare uwari kumwe na we, umukozi w’iyo hoteli n’undi muntu bivugwa ko aribo bamushyiraga ibiyobyabwenge.

Polisi ivuga ko yasanze mu cyumba cye harimo ibiyobyabwenge n’ibikoresho bimwe na bimwe byangiritse.

Isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko mu maraso ye harimo alcohol nyinshi, cocaine kandi yiteye n’imiti igabanya agahinda gakabije.

Ibimenyetso bya muganga byagaragaje ko yazize ibikomere byinshi yagiriye muri iyo mpanuka ariko bikekwa ko kubera ibiyobyabwenge byinshi ashobora kuba yaramanutse atazi ibyo arimo gukora.

Umurambo wa Payne washyikirijwe umuryango we ngo ujyanwe iwabo mu Bwongereza.

Liam Payne witabye Imana azize guhanuka ku nyubako ndende
Liam Payne witabye Imana azize guhanuka ku nyubako ndende