Ikigo gishinzwe amaradiyo na Televiziyo mu Bushinwa, cyatangaje ko BBC yanyuranyije n’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru mu Bushinwa, bikangiza inyungu z’abaturage b’u Bushinwa n’ubumwe bw’amoko abutuye.

BBC ntabwo igaragara mu Bushinwa uretse muri za hoteli, inzu z’ubucuruzi n’inzu zicumbikwamo n’abanyamahanga. Associated Press yatangaje ko bitaramenyakana niba iryo fungwa riratuma no muri ibyo bice yagaragaragamo ihagarikwa.

U Bushinwa buherutse kunenga inkuru BBC iherutse gutangaza, aho byatangajwe ko mu gace ka Xinjiang hari abakozi bakoreshwa imirimo y’agahato n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byibasiye abo mu bwoko bw’aba-Uighurs n’andi moko agizwe ahanini n’abayisilamu.

Umunyamabanga ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, Dominic Raab yavuze ko ibyakozwe n’u Bushinwa bitemewe kandi bigaragaza nabi isura y’u Bushinwa.

Kuwa 4 Gashyantare nibwo CGTN Ishami ry’Icyongereza yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Bwongereza, ishinjwa gukorana bya hafi n’ubutegetsi bw’u Bushinwa.

Ni icyemezo cyanenzwe cyane n’u Bushinwa, buvuga ko bishingiye ku mpamvu za politiki, bunateguza ko bushobora kwihorera.