00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BBC yemeye icyaha cyo kudakurikirana uwari umukozi wayo uregwa gufata abagore ku ngufu

Yanditswe na

Ntakirutimana Deus

Kuya 26 February 2016 saa 10:56
Yasuwe :

BBC yemeye ndetse isaba imbabazi kuba itarakurikiranye ibyaha biregwa uwari umunyamakuru wayo wabaye ikirangirire kuri radiyo na televiziyo, Jimmy Savile uregwa gufata ku ngufu no guhohotera abagore n’abakobwa basaga 70.

Icyegeranyo gikomeye cyemeje ko BBC yakoze icyaha cyo kuba itarashoboye gukurikirana umukozi wayo, Jimmy Savile, wari kabuhariwe mu gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no kubahohotera, mbere y’uko apfa mu 2011.

Icyo cyegeranyo cyagaragaje ko mu kazi yakoraga kuri BBC, Jimmy Savile, yafashe ku ngufu abagore n’abakobwa cyangwa arabahohotera, ndetse ko mu barenga 70 yabikoreye, kimwe cya kabiri cyabo bari abana.

Nk’uko BBC yabitangaje, icyo cyegeranyo cyavuze ko abakozi bari bazi ingeso y’uwo mugabo ariko ntibabibwire ubuyobozi bwa BBC kubera umuco wo kubaha ibyamamare bya radiyo na televiziyo.

Umuyobozi mukuru wa BBC, Tony Hall, yasabye imbabazi abahohotewe, ndetse yemera ko iki gitangazamakuru cyafashije Savile mu kubaka izina rye.

Mu mwaka wa 2012, nibwo hamenyekanye ko Savile yamaze imyaka 40 ahohotera abagore. Yabikoreye mu mavuriro, inyubako zirererwamo abana n’inyubako zaBBC.

Jimmy Savile, wari kabuhariwe mu gufata abagore n’abakobwa ku ngufu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages