00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Beijing yibasiwe n’ubukonje bukabije bwaherukaga mu myaka 70

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 December 2023 saa 05:01
Yasuwe :

Umurwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing, wibasiwe n’ubukonje bukabije waherukaga mu myaka 72 ishize.

Nk’uko ikinyamakuru China Daily cyabitangaje, ikigo cyo muri Beijing gishinzwe gukurikirana imihindagurikire y’ikirere, cyatangaje ko ubukonje bwo muri uyu mujyi bwageze mu gipimo cya dogere celsius ziri munsi ya zeru ku kigero cya 10 (-10).

Iki kigo gisobanura ko Beijing yamaze amasaha 300 ifite ubukonje buri munsi y’igipimo cya 0, kandi ngo bwatumye ibikorwa birimo amasomo bihagarara, serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zigenda nabi.

Ni ibihe byafashwe nk’ibitangaza kuko Beijing yari imaze amezi hafi atandatu na bwo ihuye n’ubushyuhe bukabije. Muri Kamena 2023 bwageze ku gipimo cya dogere celsius 40.

Ubu bukonje bwibasiye n’intara nyinshi zo mu Bushinwa, n’ubwo butageze kuri iki gipimo. No mu bihugu by’abaturanyi nk’u Buyapani na Koreya y’Epfo bwari bukabije.

Beijing yibasiwe n'ubukonje budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages