Netanyahu yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Mbere ko gutanga agahenge byaba bivuze gutsinda k’umutwe wa Hamas.
Yagize ati “Kwemera agahenge kuri twe nka Israel byaba bivuze gutsindwa na Hamas, gutsindwa n’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi.”
Netenyahu yavuze ko nk’uko Leta Zunze Ubumwe zitigeze ziceceka ubwo u Buyapani bwagabaga igitero ku cyambu cyizwi nka Pearl Harbor mu 1941 cyangwa ubwo zagabagwaho ibitero na Al Qaeda mu 2001, ngo niko Israel idashobora guha agahenge Hamas.
Yavuze kandi ko ibihugu byanze kwifatanya na Israel muri iyi ntambara, bigomba kwitegura ibibazo mu gihe Hamas yaba itsinze.
Ati “Hamas na Iran ndetse n’abandi bakozi ba sekibi nibaramuka batsinze, nimwe muzakurikiraho.”
Netanyahu yavuze ko ingabo ze zagiye muri Gaza kurandura Hamas no guhagarika ubwicanyi bukorwa na Hamas ibukoreye abanya-Palestine.
Kugeza ubu Gaza isa n’iyafungiwe byose dore ko Israel yategetse ko nta muriro, nta mazi, nta bikomoka kuri peteroli cyangwa ibindi byajyaga byinjirayo byemerewe kuhagera. Ni mu gihe ubuzima bukomeje kuba bubi ku basaga miliyoni ebyiri batuye muri iyo Ntara ihana imbibi na Israel.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!