00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Berlusconi yasabiwe gufungwa imyaka 6 ku byaha birimo gusambanya umwangavu

Yanditswe na

Kayonga J.

Kuya 13 May 2013 saa 10:57
Yasuwe :

Silvio Berlusconi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yasabiwe n’ubushinjacyaha imyaka itandatu y’igifungo kuri uyu wa mbere, mu rubanza ashinjwamo kuba yarasambanyije umukobwa witwa Ruby wari ufite imyaka iri munsi ya 18, hakiyongeraho gushinjwa kuba yarifashishije umwanya yari afite agafunguza uyu mukobwa ubwo yari mu buroko, ndetse n’ibindi byaha birebana no kunyereza imisoro.
Umushinjacyaha Ilda Boccassini yasabiye Berlusconi igifungo cy’imyaka itanu ku cyaha cyo kuba ubwo (…)

Silvio Berlusconi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani yasabiwe n’ubushinjacyaha imyaka itandatu y’igifungo kuri uyu wa mbere, mu rubanza ashinjwamo kuba yarasambanyije umukobwa witwa Ruby wari ufite imyaka iri munsi ya 18, hakiyongeraho gushinjwa kuba yarifashishije umwanya yari afite agafunguza uyu mukobwa ubwo yari mu buroko, ndetse n’ibindi byaha birebana no kunyereza imisoro.

Umushinjacyaha Ilda Boccassini yasabiye Berlusconi igifungo cy’imyaka itanu ku cyaha cyo kuba ubwo yari Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, uyu mugabo w’imyaka 76 y’amavuko yifashishije umwanya yarimo w’ubuyobozi, yafunguje Ruby wari watawe mu buroko n’abashinzwe umutekano, kuri iyi myaka itandatu hiyongeraho undi umwe yasabiwe ku cyaha cyo kuba yarishyuye Ruby amafaranga kugirango bakorane imibonano mpuzabitsina mu gihe uwo mukobwa yari atarageza imyaka 18 y’amavuko.

Kuri iyi myaka y’igifungo umushinjacyaha yongeyeho kumusabira ko abuzwa burundu kuzagira imirimo y’ubuyobozi akora, kuburyo abacamanza bemeje ibi bihano, umwanya Berlusconi ariho nk’umusenateri kuva mu matora aheruka muri Gashyantare yahita awukurwaho igitaraganya.

Ruby, umukobwa Berlusconi ashinjwa kuba yarasambanyije ataruzuza imyaka 18

Biteganyijwe ko ababuranira Berlusconi bazahabwa rugari muri uru rubanza tariki eshatu Kamena 2013 bakaregura umukiriya wabo, naho imyanzuro y’urubanza ikazatangazwa tariki 24 Kamena uyu mwaka.

Uku gusabirwa imyaka itandatu y’igifungo bije bikurikira umwaka umwe Berlusconi aheruka gukatirwa mu cyumweru gishize mu bujurire ku byaha byo kunyereza imisoro muri sosiyete ikora ibijyanye n’itangazamakuru Mediaset, aho kuri ubu uru rubanza bitegerejwe ko ruzakomereza mu rukiko rusesa imanza.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages