Berlusconi ashinjwa kuba yarahaye Senateri Sergio De Gregorio miliyoni 3 z’amayero kugira ngo ave mu ishyaka rya IDV yari yahagarariye mu matora yo mu mwaka wa 2006 ajye mu rya Berlusconi ibintu byatumye ishyaka yari ahagarariye rigira intege nke.
Imyanzuro y’urukiko izasomwa tariki 8 Nyakanga ariko ko uyu mugabo w’imyaka 78 afite uburenganzira bwo kujurira aramutse akatiwe nkuko yabisabiwe n’ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha kandi bwasabiye igifungo cy’imyaka ine n’igice Valter Lavitola kuko ngo ariwe washyiriye senateri Sergio De Gregorio ayo mafaranga.
Kuwa Kabiri kandi urukiko rw’i Monza mu Butaliyani rwategetse Berlusconi kuzajya aha Veronica Lario wahoze ari umugore we amafaranga angana na miliyoni 1.4 z’amayero buri kwezi bitewe no gutandukana kwabo.
Berlusconi muri 2013 yari yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe ku byaha byo kunyereza imisoro muri sosiyete ikora ibijyanye n’itangazamakuru Mediaset. Yashinjwe kandi kuba yarasambanyije umukobwa witwa Ruby wari ufite imyaka iri munsi ya 18.


















TANGA IGITEKEREZO