00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bernadette Chirac, umugore wa Jacques Chirac, yapfuye afite imyaka 93

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2026 saa 11:45
Yasuwe :

Bernadette Chirac, umugore wa Jacques Chirac wabaye Perezida w’u Bufaransa, yapfuye afite imyaka 93. Urupfu rwe rwatangajwe n’umukobwa we, Claude Chirac.

Bernadette Chirac yavukiye i Paris mu 1933, yitwa Bernadette Chodron de Courcel. Yashakanye na Jacques Chirac mu 1956, nyuma y’uko bombi bahuriye muri kaminuza ya Sciences Po. Yamubaye hafi mu rugendo rwe rwa politiki, kuva mu mirimo yo kuba minisitiri, kuba Minisitiri w’Intebe, kuba Meya wa Paris, kugeza abaye Perezida w’u Bufaransa mu 1995.

Nubwo yari azwi cyane nk’umugore wa Perezida, Bernadette Chirac na we yari umunyapolitiki ukomeye. Ni we mugore wenyine wabaye First Lady w’u Bufaransa wari ufite umwanya yatoweho ku giti cye. Yabaye umujyanama mu buyobozi bwa Corrèze, wagereranya n’intara, kuva mu 1979 kugeza mu 2015.

Yamenyekanye kandi kubera ibikorwa bye by’ubugiraneza, cyane cyane ubukangurambaga bwa Pièces Jaunes, bwafashaga abana barwariye mu bitaro. Ibyo byatumye arushaho gukundwa n’Abafaransa mu gihe umugabo we yari Perezida.

Bernadette Chirac yavugwagaho kugira ubushishozi bukomeye muri politiki. Bivugwa ko yari yaragiriye inama umugabo we yo kwirinda gusesa Inteko Ishinga Amategeko mu 1997, icyemezo cyaje kurangira nabi kuri Jacques Chirac. Yanamumenyesheje mbere y’igihe ko Jean-Marie Le Pen yari ashyigikiwe cyane mu matora ya Perezida yo mu 2002.

Mu nyandiko ze, Jacques Chirac yamwise “umugore w’ubuzima bwanjye”, avuga ko bakoze byinshi bafatanyije.

Iyi foto yafashwe mu 1976 ubwo Jacques Chirac yari kumwe n'umugore we Bernadette mu ruzinduko rw'akazi mu Buyapani. Jacques Chirac yari Minisitiri w'Intebe
Bernadette Chirac yashakanye na Jacques Chirac mu 1956
Bernadette Chirac yapfuye afite imyaka 93

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages