Ibyo bihe by’amateka ku Bwongereza byabaye saa tanu z’ijoro ku isaha ngengamasaha ya GMT (23:00 GMT) byabaye ibyishimo ku bashakaga ko buva muri uwo muryango ndetse no gukomeza kugaragaza ko atari icyemezo cyiza ku batabishakakaga.
Abatoreye kuguma muri uwo muryango bari bateraniye muri Écosse mu gihe abishimiye ko bavamo bakoreraga ibirori mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko i Londres. Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson, yasezeranyije kwita ku bumwe bw’Abongereza no gukomeza kujya imbere.
Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’isaha imwe y’uko u Bwongereza bugenda, Minisitiri w’Intebe yagize ati “Kuri bamwe ibi ni ibihe by’icyizere gikomeye, ibihe batatekerezaga ko bizaza kandi birumvikana ko hari n’abandi bumva bababaye kandi bagize igihombo.”
Yakomeje agira ati “Na none birumvikana ko hari igice cya gatatu, bishoboka ko ari nabo benshi, batangiye gutekereza ko ibibazo bya politiki bitazigera birangira. Ibyo byose ndabyumva kandi akazi kacu nka Guverinoma, akazi kanjye ni uguhuza abanyagihugu tugakomeza kujya mbere.”
Yavuze ko ‘mu buryo bwose EU yateye imbere mu myaka isaga 50 ariko mu cyerekezo kitabereye u Bwongereza’.
Ati “Ikintu gikomeye cyo kuvuga muri iri joro ni uko iri atari iherezo ahubwo ari intangiriro. Ni ibihe bya nyabyo byo kongera kwiyubaka n’impinduka.”
Ibirori byo kwishimira iyo ntambwe byari byateguwe mu tubari n’utubyiniro mu Bwongereza hose igihe biteguraga kuva muri EU ku mugaragaro.
Ababarirwa mu magana bari bateraniye mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko baje kwizihiza ibyo birori baririmba indirimbo zo gukunda igihugu ariko banavuga imbwirwaruhame z’ibyishimo cyane ku bayoboye urugendo rwo kwikura muri EU barimo Nigel Farage.
Uwari uyoboye ibirori yagize ati “Mureke twishime iri joro mu buryo butigeze bubaho na mbere. Ibi ni ibihe bidasanzwe mu mateka mashya y’igihugu cyacu”.
Minisitiri wa mbere wa Ecosse, Nicola Sturgeon, yanditse kuri twitter abanza gushyiraho ibendera rya EU, akurikizaho amagambo ati “Ecosse izagaruka mu mutima w’u Burayi nk’igihugu cyigenga.” Ni mu gihe iki gihugu cyongereye umurego mu gusaba ubwigenge ku Bwongereza.
Mu butuma bwasohowe n’Intumwa nkuru ya EU akaba na Visi Perezida wayo, Josep Borrell na Michel Barnier wayoboye intumwa wa EU mu biganiro n’u Bwongereza, bagaraaje ko iyi tariki idashimishije kuko batandukanye n’umunyamuryango.
Bati “Ni igihe kibabaje kuri twe, ku baturage b’u Burayi ndetse no ku Bongereza benshi.”
Gusa ngo icyagombaga kubahwa ni icyemezo abaturage 52% b’u Bwongereza batoye, hakarebwa uburyo hatangizwa icyiciro gishya mu mubano w’impande zombi.
Bagaragaza ko amasezerano yumvikanweho ari meza kuko atanga uburyo bwiza kuri Brexit, akagabanya ibyago byo kuba u Bwongereza bwava muri uyu muryango mu buryo bwahungabanya imikorere yawo, ibikorwa by’ubucuruzi, inzego z’ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.
Bakomeje bati “Muri ayo masezerano, EU n’u Bwongereza bemeranyije ku gihe cy’inzibacyuho, nibura kugeza mu mpera za 2020, aho u Bwongereza buzakomeza kubahiriza Ihuzwa rya gasutamo za EU n’isoko rusange, no kubahiriza itegeko rigenga EU, nubwo butakibarwa nk’umunyamuryango.”
“Muri icyo gihe kandi u Bwongereza buzakomeza kubahiriza amasezerano mpuzamahanga yasinywe na EU, nk’uko twabigarutseho mu butumwa twoherereje abafatanyabikorwa mpuzamahanga bacu.”
Ibyo ngo bitanga icyizere ko ibikorwa bihari bizakomeza, ariko hakenewe kubaka ubufatanye bushya n’u Bwongereza.
Mu kuva muri EU ariko bivuze ko u Bwongereza bwahise buva mu magana y’amasezerano mpuzamahanga yakozwe ku ruhande rwa EU agenewe abanyamuryango bayo, mu nzego zitandukanye nk’ubucuruzi, ibijyanye n’indege, uburobyi cyangwa ubufatanye mu bya nucléaire.
Borrel na Barnier bakomeje bati “Turifuza gukomezanya no mu bindi birenze ubucuruzi, tugakomeza gufatanya mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi, inzego u Bwongereza bufiteno ubunararibonye n’uburyo bwakoreshwa neza kurushaho mu bufatanye bwa twese.”
Mu isi irimo imbogamizi nyinshi kandingo impande zombi zizakomeza gukorana mu miryango irimo Umuryango w’Abibumbye, Umuryangompuzamahanga w’ubucuruzi, NATO na G20.
Hari n’ibindi birimo imihindagurikire y’ibihe, ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, iterabwoba n’ubusumbane,bisaba gushakirwa umuti mu buryo buhuriweho.
Nyuma yo kwivanamo k’u Bwongereza, EU igiye gukomeza urugendo ihuje ibihugu 27, bigizwe na miliyoni 450 z’abaturage n’ibikorwa by’ubucuruzi bisaga miliyoni 20.


















TANGA IGITEKEREZO